in

Menya ibyiza 5 umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana utigeze umenya

 

Gusomana ni ikimenyetso cy’urukundo kubakundana gusa muri Afurika ntago biraba umuco umenyerewe cyane kuko bisa n’aho ari bishya, ababikoze bagaragara nkabataye umuco gusa muri iki gihe bisa n’ibitangiye kumenyerwa mu mijyi cyane gusa ntibikureho ko iyubikoreye muruhame ntihabura abakwibazaho cyane.

Dore ibyiza 5 umubiri w’umuntu wungukira mu gusomana :

1.Bigabanya umubyibuho: umwanditsi w’ibitabo akaba n’impuguke mu bijyanye n’urukundo Andréa Demirjian avuga ko gusomana bigufasha ku gabanya ibiro igihe ufite umubyibuho, bitagusabye gukora siporo.

2.Kwigirira icyizere : burya ngo gusomana bitera umuntu kwigirira icyizere ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’Ubudage bagaragaza ko umugabo ufite umugore iyo avuye mu rugo asomanye n’umugore we yirirwana akanyamuneza kandi akazi akagakora neza cyane.

3.Bifasha kugabanya umuvuduko w’amaraso : burya gusomana bituma umutima w’umuntu utera neza ikindi bituma amaraso atembera neza mu ngingo zose z’umubiri.

4.Bigabanya kuribwa umutwe n’imisonga: kubakunda kuribwa umutwe ndetse nabajya mu mihango bakaribwa burya ngo iyo usomanye n’uwo mukundana akanya kanini bigufasha kugabanya uburibwe,ikindi ngo burya kubabana mu gihe ugize ikibazo cyo kuribwa umutwe n’igihe kiza cyo gusomana.

5.Ni intangiriro nziza ku bashaka gutera akabariro:abahanga bavuga ko burya gusomana ari intangiriro nziza kubashaka gukora imibonano mpuzabitsina kuko bituma mwiyumvano maze igikorwa mu giye kujyamo kikagenda neza.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ndashima Imana ko naretse uburaya! Nyuma yo kubyara abazungu babiri yashimye Imana ko yaretse uburaya

Icyo bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda batekereza ku bagabo batanywa inzoga