in

Menya amateka n’inkomoko y’umunsi w’abakundana (Saint Valentin)

Umunsi w’abakundana (Saint Valentin) wakomotse ku mupadiri w’Umunyaromani witwa Valentin wabayeho ku gihe cy’umwami w’abami Claudius II ahagana mu myaka ya 269 na 273 mbere y’ivuka rya Yezu kiristu. Muri icyo gihe, tariki ya 14 Gashyantare habaga umunsi mukuru wo kwihiza umunsi w’umwamikazi Juno wafatwaga nk’imana y’abagore.

Kuri uwo munsi, abasore bandika amazina y’abakobwa bari mu kigero kimwe bakayashyira mu kintu, umusore yazamura izina ry’umukobwa guhera ubwo akamuherekeza bakajya kwizihiriza uwo munsi hamwe.

Ngo ibyo byatumaga abakobwa bahura n’abasore kuko mbere byabaga bibujijwe, ubucuti bwabo bugakomera bukavamo no kubana ubuziraherezo.

Ku ngoma ya Claudius igihugu cye cyaje kugarizwa n’intambara zikomeye, agira ikibazo cy’abasirikare bagomba kurwanira igihugu kubera ko abagabo bakiri batoya bangaga gusiga abagore babo ngo bajye ku rugamba.

Umwami Claudius yafashe icyemezo cyo guhagarika gushaka, ariko Saint Valentin ntiyabyakira neza. Afatanyije na Saint Marius batangira gusezeranya abantu bashaka kubana mu ibanga. Amakuru yageze ku mwami Claudius ararakara ategeka ko Padiri Valentin afatwa agafungwa.

Padiri Valentin yarafunzwe, akatirwa urwo gupfa akubiswe amahiri akanacibwa umutwe. Ngo igihe yari ategereje iherezo rye, abantu bazanaga indabyo n’ubutumwa bwo kumukomeza bakazinyuza mu idirishya.

Uyu munsi uvugwaho byinshi. Hari n’abavuga ko ubwo Valentin yari afunzwe, umukobwa w’umucungagereza yakomeje kumuba hafi, amusura kugeza igihe cyo kunyongwa. Uwo mukobwa yari afite ubumuga bwo kutabona, ariko ibitangaza byabaye mu gihe yasengeraga Valentin yongeye kureba.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo Valentin anyongwe, bivugwa ko yanditse ku ruparuro amagambo agira ati “Love from your Valentine” bishatse kuvuga ngo “Urukundo rwa Valentin wawe” amushimira urukundo n’ubudahemuka yamugaragarije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa uhiga abandi mu bwenge mu irushanwa rya #MissRwanda2022 yabonetse (Amafoto)

Nyuma yo kurisha umubu abafana babo, Zaba Missedcall na Bae we babifurije umunsi mwiza w’abakundana