in

Menya akamaro gakomeye k’ibitunguru ku mubiri w’umuntu.

Ibyiza by’ibitunguru ku buzima bw’abantu ni byinshi kandi icyiza cy’ibitunguru, ntibyongerera ubiriye ibiro, ikindi kandi biraryoha bikanahumura neza.

Ibi bikurikira ni bimwe mu byiza byo kurya ibitunguru, nk’uko YEGOB ibikesha urubuga rwa Interineti www.selection.ca

1. Ibitunguru birinda indwara yo kwipfundika kw’amaraso.

Ibitunguru birinda indwara yo kwipfundika kw’amaraso, imwe mu ndwara zihitana abantu hirya no hino ku isi.

Ubushakashatsi bwa vuba aha, bwatangajwe mu cyitwa ‘Journal of Clinical Investigation’ bugaragaza ko mu bigize igitunguru, harimo icyitwa ‘la rutine’, kiboneka cyane no mu mbuto zitwa ‘pommes’. Iyo rutine rero ikumira ukwipfundika kw’amaraso gukurikirwa n’ibindi bibazo.

2. Ibitunguru bifasha mu kurwanya kanseri

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya ‘Cornell University’ mu bushakashatsi bakoze muri 2004, bagaragaje ko ibitunguru byifitemo ubushobozi bwo kurwanya kanseri y’umwijima.

3. Ibitunguru byongerera umubiri vitamine B9 (acide folique).

‘Acide folique’ cyangwa ‘Vitamine B9’ ni kimwe mu bifasha imikorere myiza y’ubwonko, bigafasha mu kugira ubuzima bwo mu mutwe buzira umuze.

Mililitiro(ml) 125 z’umutobe w’ibitunguru, ni ukuvuga ½ cy’itasi , kiba kirimo 9% bya acide folique ikenewe ku munsi.

4. Ibitunguru ni byiza cyane ku buzima bw’amagufa.

Ibitunguru bikomeza amagufa y’umuntu.Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo muri Carolina y’Amajyepfo(Medical University of South Carolina), bwagaragaje ko amagufa y’abagore barya ibitunguru nibura rimwe ku munsi, bagira amagufa akomeye 5% kurusha ababirya rimwe mu kwezi.

Abagore barya ibitunguru ku buryo buhoraho, baba bagabanyije 20% y’ibyago byo kuvunika amagufa yo mu mayunguyungu ugereranyije n’abatabirya.

5. Ibitunguru bifasha abakobwa n’abagore bababara mu gihe cy’imihango.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 1990 muri Dakota y’Amajyaruguru (Dakota du Nord) muri Amerika, bwagaragaje ko abagore bakunda kurya ibyo kurya bikungahaye ku butare bwa ‘manganese’ bababara mu nda gahoro ugereranyije n’abatabirya. Kandi ibitunguru bikize kuri ubwo butare.

6. Ibitunguru bigabanya umuvuduko w’amaraso uri hejuru.

 

Ibitunguru, pomme ndetse n’inkeri, byifitemo ikinyabutabire cyitwa ‘quercétine’. Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yitwa ‘University of Utah’, bugatangazwa muri 2007, bwagaragaje ko iyo ‘quercétine’ igabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, ikarinda imitsi inyuramo amaraso kwangirika, kandi iyo mitsi iyo yangiritse byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima.

7. Ibitunguru ni isoko ya vitamine C.

Ibitunguru ni isoko nziza ya vitamine C. Garama 100 z’ibitunguru, zizanira umuntu uziriye 12% ya vitamine C ikenewe ku munsi.

8. Ibitunguru bikungahaye kuri seleniyumu (Selenium).

Ibitunguru ni isoko ya ‘selenium’. Iyo seleniyumu yifitemo ibintu birinda kanseri. Gusa haracyakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hemezwe niba koko iyo seleniyumu yarinda kanseri ku buryo bwizewe.

9. Ibitunguru bifasha abantu bahura n’ibibazo byo kubura ibitotsi

Urubuga www.nutritionexp.com rugaragaza ko ibitunguru bifasha abantu gusinzira neza, kuko bigira ingano ya ‘folate’ ihagije, iyo folate ikaba ifasha umubiri gukora neza, bityo bikanafasha umuntu gusinzira neza.

10. Ibitunguru byongerera umubiri ubudahangarwa.

Selenium na quercétine byose biboneka mu bitunguru, birafatanya bikongerera umubiri ubudahangarwa.

11. Ibitunguru bigabanya ibyago byo kurwara diyabete.

Ibitunguru ni ibiribwa byiza cyane bigabanya ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2(type 2 diabetes). Iyo diyabete iza iyo ‘insulin’ ishinzwe kugenzura isukari mu maraso yananiwe gukora neza, kandi ahanini biterwa no gukunda kurya ibyo kurya birimo isukari nyinshi.

Iyo umuntu ariye ibitunguru, byongera insulin iri mu mubiri, bikanayifasha gukora umurimo ishinzwe neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mitoma itagira uko isa Faustin Usengimana yagaragarije umugore we ko amukunda bihebuje

Amafoto agaragaza imodoka zihenze cyane z’umuhanzikazi Rihanna.