in ,

Meddy yeruye atangaza ku mugaragaro ibyo umukobwa akunda agomba kuba yujuje

Umuhanzi Ngabo Medard Jobbert uzwi cyane ku izina rya Meddy ari kubarizwa mu Rwanda nyuma y’imyaka 7 yari amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Meddy yaganiriye n’itangazamakuru abazwa byinshi ku rukundo, atangaza ko magingo aya nta mukunzi w’umukobwa afite.

Meddy yavuze ko hari igihe uba udafite umukunzi ariko uri mu nzira zo kumushaka no kumubona. Nyuma yo gutangaza ko ari mu nzira zo gushaka umukunzi, yabajijwe ibyo umukobwa uzamubera umukunzi agomba kuba yujuje. Meddy yavuze ko akunda umukobwa wiyubaha, udakunda gushyira hanze ubuzima bwe nko ku mbuga nkoranyambaga. Yunzemo ko adashobora gukundana n’umukobwa w’icyamamare yaba umunyamuziki, umunyamakuru n’abandi bazwi cyane. Yagize ati:

“Hari igihe uba udafite umukunzi ariko wenda ushaka kubishyira mu nzira, kuba umuntu yaba Girlfriend wawe, rero iyo uri muri icyo gihe biragoye gusubiza icyo kibazo wambajije, uba uri mu nzira ariko utarabigeraho (ndacyatereta n’ubwo iri jambo risekeje). Umukobwa nkunda ni umukobwa wiyubashye, wiha agaciro, umukobwa udakunda abantu cyane (udakundana kenshi), umukobwa udakunda gushyira ubuzima bwe hanze (ku mbuga nkoranyambaga). Nkunda abakobwa biyubashye kandi babitse ibyabo mo imbere badakunda kumenyekanisha ibyo barimo cyangwa bakora. Nkunda abakobwa bagira ikinyabupfura, ntabwo ntoranya, kuri njyewe nta nzobe, nta gikara. Sinibona nakundanye n’umuririmbyikazi,…. Kuri njye nashimishwa n’umuntu ukora ibitandukanye n’ibyo nkora.

Meddy akigera i Kigali yaganiriye n’itangazamakuru

Twabibutsa ko  Meddy yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017 aho yaje mu gitaramo Mutzig Beer Fest 2017 gitegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mützig (Mitsingi). Iki gitaramo giteganyijwe kubera i Nyamata tariki ya 02 Nzeri 2017, kwinjira akaba ari ibihumbi icumi (10,000Frw) ku bantu bazagura amatike mbere y’igitaramo ndetse na (15,000Frw) ku bantu bazagura amatike ku munsi w’igitaramo. Iki gitaramo kandi kizagaragaramo Blinky Bill uzaba aturutse muri Kenya. Byitezwe ko imiryango y’ahazabera iki gitaramo izaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba.

meddy

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Igikorwa umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Fc Barcelona yakoze, cyashimangiye ko Cristiano Ronaldo ariwe gihangange muri ruhago(kirebe hano)

Dady de Maximo yahawe inkwenene n’abantu batari bake ubwo yihaga gushyigikira Shaddy Boo ku mvugo yakwirakwiye henshi ya “Odeur ya Ocean”