in ,

Meddy yeretse abafana be umukobwa yibeheye maze amutera imitoma isoni ziramwica

Meddy uherutse kuza gutaramira abfana be hano mu Rwanda, nyuma yo gusubira muri USA akaba yerekanye umukobwa benshi bemeza ko ari umukunzi ndetse ko bateganya kurushinga.

Ejo bundi Meddy abakaba yarashyize kuri Instagram video aho uwo mukobwa (Yitwa Mimi Mehfira) bivugwa ko bakundana aba aje ku mutwara mu modoka gusa isoni zikaba ziba zamwishe kuburyo aba yihisha.

Meddy akaba akunda kugenda atera imitoma uyu mukobwa kuri Instagram agenda amutaka uburyo ari mwiza bihebuje.

Mimi akaba yaragaragaye mu mashusho y’indirimbo Ntawamusimbura ya Meddy imaze amezi arenga icumi isohotse gusa nkuko bigaragara umubano wabo ntawangiye mu ifatwa ry’amashusho ya Ntawamusimbura ahubwo warushijeho gufata indi ntera nkuko bigaragara ku mafoto n’amafavideo atandukanye bari kumwe Meddy yagiye ashyira ahagaragara.

https://www.youtube.com/watch?v=6M-4sDbjYiU&feature=youtu.be

Abafana ba Meddy bakaba nabo bakomeje kugaragaza ko bishimiye uyu mukobwa ndetse bakomeje kubwira Meddy ko bagomba kwibanira ngo kuko baberanye.

Written by YEGOB HIT

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ibitego byiza kurusha ibindi byaranze Championat y’u Rwanda mu kwezi kwa 10 (video)

Reba ibintu Miss Keza Joannah na Flora bakoze nyuma yo kunywa inzoga (video)