in

Meddy yaba yakiriye agakiza?

Umuhanzi Ngabo Meddy akomeje kuvuga amagambo agaragaza ko Imana yamuhinduriye ubuzima,ndetse ko yabaye umuntu mushya ibintu byatunguye bamwe batangira kwibaza niba yaba yaramaze kwakira agakiza,ndetse akaba ashobora no gutangira kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Tariki 28 Nyakanga 2021, Meddy yasangije abamukurikira ijambo ry’Imana ati; “Wenda hari igihe muzaba mutakibuka indirimbo zanjye, ndasenga ngo muzibuke aya magambo”

Muri iri jambo, uyu muhanzi yasabye abamukurikira kudahugira mu by’Isi ngo batere umugongo gukorera Imana, avuga ko Imana iriho ikora “Irakuzi, iragukunda kandi irashaka ko nawe uyimenya.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibyo yanditse atari amagambo yo gutera akanyabugabo abandi, ahubwo “Yesu/Yezu yahinduye ubuzima bwanjye n’uburyo ndebamo ibintu mu buzima. Uko ni ukuri.”

Meddy yabwiye abatizera ibyo avuga kugerageza bagafata umwanya bagasenga, bavuga bati: “Nyagasani ntabwo nizera ko ubaho kandi ntabwo nizera iby’Ijambo ryawe. Wanyiyereka.”

Uyu muhanzi yavuze ko abanyamasengesho bashobora kuvuga ko iri atari isengesho “ariko iri ni ryo sengesho Imana ikeneye kuri wowe.”

Meddy yavuze ko hari abashobora kuba ‘bari gusoma ubu butumwa’ bakibaza “ibiri kubera mu Isi ya Meddy muri aka kanya. [Yashyizeho emoji ebyiri ziseka]”

Yavuze ko ibyo avuga ari ukuri, kandi asenga asaba Imana kwigaragariza n’abandi “nk’uko nanjye wanyigaragarije.”

Uyu muhanzi yavuze ko wenda ashobora kuba atari mu mwanya wo kubwiriza ijambo ry’Imana, ariko yemeza ko Yesu ariho, akora ibyo yemeye, agakora n’ibyo yavuze. Ati “Ndi hano nk’umuhamya.”

Yabwiye abamukurikira ko abakunda, abasaba kudashyuha mu by’Isi, ngo bakonje mu by’Imana.

Mu ijoro ry’uyu wa Gatatu, Meddy yanditse kuri konti ye ya Instagram abakomeje kumushyigikira mu rugendo rw’umuziki we, asaba Imana kubuzuza urukundo mu mitima yabo.

Yavuze ko asigaye agendana umutima “ucyeye” kandi wuzuye urukundo. Avuga ko ibiganza ‘bitanduye’ n’umutima uboneye ari byo “mpora nifuza.”

Uyu muhanzi yavuze ko abwira inshuti ze ko ari icyaremye gishya ntibabyemere. Ati “Mbwira inshuti zanjye ko ndi umuntu mushya wahindutse bagacyeka ko ndi gukina. Bavandimwe Yesu yahinduye ubuzima bwanjye.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Reba ibyo abanyeshuri bakoreye amakayi yabo bakimara kurangiza Ex-etat

Reba uko Yolo The Queen yasubije uwamubajije niba akiri isugi