in

Meddy akubitiye The cat mu gafuka k’imyumbati

Meddy akubitiye The Catbabalao ku gafuka nyuma yo kuvuga ko agura views bigatuma indirimbo ze zigaragara nk’izirebwa cyane nyamara atariwe cyamamare cya mbere mu Rwanda kuko ngo abandi bamurenze barimo Bruce Melodie.

Nkuko kuri ubu bigaragara kuri Twitter, Meddy ayoboye abandi bahanzi mu kuvugwa cyane muri iki gihe.


Si The Cat gusa ukubitiwe mu gafuka kuko na Teta Diana nawe yaraye akubiswe n’itagira amazi nyuma yo gushaka kwerekana ko hari abahanzi bagura views abisanisha nuko indirimbo My Vow ya Meddy yaciye agahigo ko kugira views nyinshi mu gihe gito. Nyuma yo kotswaho igitutu n’abakoresha Twitter, Teta Diana yahise agira konti ye ya Twitter private kugirango agabanye igitutu yashyirwagwaho gusa ab’inkwakuzi bari bamaze kubika amagambo Teta yavuze.

Ubuhangange n’ubwami bwa Meddy mu muziki nyarwanda bukomeje kugenda bwiyerekana uko iminsi irimo kugenda yicuma.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bruce Melodie na Juno Kizigenza bapfukamye imbere ya Meddy bamusaba imbabazi bamwambika n’ikamba ry’Ubwami

Juno Kizigenza – Please me (Official Video)