Niba ukeneye kubaka urugo rwiza, rwishimye kandi rushinze imizi, ukeneye kugira ibyo umenya ku muntu mugiye kurushinga.
Ibi bibazo bikurikira ni bimwe mu bibazo ugomba kuzabaza umukunzi wawe mbere y’uko umubwira ngo yego ndabyemeye.
1.Ese wigize ubyara ho? Hari igihe abantu bakundana ariko umwe mu ribo akaba afite nk’umwana hanze ariko yaratinye ku bibwira mu genzi we kugirango atamwanga, kandi nyuma iyo abyimenyeye nibwo biba bibi.
2. Ese ugira ababyeyi bose n’abavandimwe? Mbere y’uko wemerera umuntu ko mubana ugomba kubanza kumenya umuryango we.
3. Ese hari undi muntu mwigize mu bana ho nk’umugore n’umugabo?, ugomba kumenya niba atarigize ashaka ho undi muntu.
4. Ese hari indwara urwaye idakira? Hari igihe ukundana n’umuntu arwaye indwara runaka ariko utabizi, igihe mwamaze kubana zamufata ugatungurwa ukabura n’uburyo ubyitwaramo.
5. Ese ukunda ibihe byo kurya n’ibyo kunywa? Ugomba ku mubaza indyo ndetse nibyo kunywa akunda, ukamubaza niba hari bimwe mu byo kurya atarya cyangwa ibyo atanywa.
6. Ese unywa itabi cyangwa inzoga? Ugomba kumenya niba anywa itabi n’inzoga cyangwa atabi, kuko mushobora kubana ukazatungurwa.
7. Twajya kwipimisha virusi itera sida? Ugomba kumubwira mukajya kwipimisha Sida mbere y’uko umwemerera.
8.Ese usengera mu iyi dini? Ugomba kumenya idini y’umukunzi wawe kugirango mutazabisikana igihe mwamaze kurushinga.
Mbere y’uko umwemerera ko murushinga banza umubaze ibi bibazo 8 niba ushaka kuba urugo rukomeye
Subscribe
Login
0 Comments
Oldest