in

Mbarushimana Abdu wa Vision FC yiteguye gutsinda Rayon Sports agahagarika umuvuduko wayo

Mu gihe Rayon Sports ikomeje kwitwara neza muri shampiyona y’u Rwanda, ikaba imaze imikino irindwi idatsindwa cyangwa ngo inganye, umutoza wa Vision FC, Mbarushimana Abdou, yemeza ko n’ubwo bibasaba imbaraga nyinshi, intego yabo ari ukutazasubira inyuma. Vision FC izakina na Rayon Sports ku mukino w’umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League, aho Rayon Sports iyoboye urutonde n’amanota 23, mu gihe Vision FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 8.

 

Mbarushimana avuga ko Rayon Sports izaba iri ku gitutu kinini kuko ishaka kugumana umwanya wa mbere, bityo Vision FC ikaba ishaka kubyaza amahirwe uyu mwanya igatsinda Rayon sports. Yagize ati: “Twiteguye kuyifatirana tukayitwara amanota atatu.” Yibutsa ko no mu makipe yanyuzemo, n’ubwo gutsinda Rayon Sports bitaba byoroshye, ariko ko hari aho yagiye ayitesha amanota, kandi n’ubu ari cyo gitekerezo afite.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Real Madrid mu bibazo nyuma y’impanuka y’imodoka n’imvune ya Camavinga

APR VC yatsinze REG VC mu mukino w’ishiraniro