in

Mbappe yavuze umukino yatsinzwe ukamubabaza kurusha indi yose

Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint Germain Kylian Mbappe aganira n’ikinyamakuru cya Wall Street Journal yabajijwe igihe yigeze gutsindwa kwamubabaje cyane ahita avuga ko ari umukino yahuyemo na Bayern Munich kuri finale ya champions league.

Mbappe yashubije ati: “Igihe twatakazaga Champions League hamwe na Paris. Twatsinzwe ku mukino wa nyuma.Iyo urangije umukino, utwara umudari wawe, ukabona igikombe, ariko intabwo aba ari icyawe. Ibyo ni ibintu bidasanzwe, ariko ubwo ni ubuzima.

Mvugishije ukuri, nashakaga kurira. Uba ushaka kurira gusa. Uba ushaka kuba wenyine. [Ariko] ni kimwe mu bigize amateka yawe, kandi ugomba kuzamura urwego kugira ngo uzagaruke kandi utsinde.”

Nubwo yari amaze kugira imyaka 21 gusa, Mbappe yari amaze kuba umukinnyi ukomeye Kandi wemeje abantu benshi ko ashoboye ndetse ko azaba ariwe uyoboye mu mupira w’amaguru mu myaka iri imbere nihatazamo inzitwazo.

 

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Kimenyi afite umufasha mwiza” ibyavuzwe n’abafana nyuma yo kubona imiterere ya Miss Muyango (AMAFOTO)

Ifoto: Ntashimwa 2, Mugabekazi Liliane yongeye atwika imbuga nkoranyambaga