in

“Mariya wa Kabiri” Umugore yabyaye amaze imyaka ine atabonana n’umugabo

Ibitangaza nk’ibyabaye kuri Mariya wo muri Bibiliya wabyaye yesu, byabayeho gake kandi abantu benshi bahamyako ari inkuru zo muri Bibiliya zitagize aho zihurira n’ubuzima busanzwe abantu babamo bwa buri munsi.

Umugore umwe wo mu gihugu cya Ghana, akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko atangaje ko yabyaye umwana kandi yari amaze imyaka ine yose, nta mugabo numwe bari baryamana.

Ibingibi yabivugiye kuri televiszoyo imwe yo muri icyi gihugu cya Ghana, yitwa Step 1 TV mu kiganiro gikorwa n’umunyamakuru Barima Kaakyire Agyemang.

Uyu mugore witwa Aba, yasobanuyeko kubera imyaka yari amaze atabonana n’umugabo, agitangira kumva uburibwe mu nda, yacyetseko ari uburibwe busanzwe, yiha utunini dore ko ari n’umuganga wabigize umwuga.

Inda igitangira kwiyongera, yatangiye gukekako ari ikibyimba, ndetse ashobora gutangira gushaka amafaranga azamufasha mu gihe bazaba babaga kino kibyimba.

Akijya kwa muganga, yatunguye no kubwirwa ko atwite inda y’amezi ane, ndetse agomba kwiyitaho we n’umwana atwite.

Abantu babyumvise kwihangana byarabananiye, batangira kuvugako ari Mariya wa kabiri, dore ko nawe yabyaye nta mugabo n’umwe yigeze aryamana nawe, bikaba aribwo yaje guhita abyara Yesu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Polisi ikomeje guhiga bukware umusore waroze umukobwa kumoka amuziza kumwanga.

Abakobwa babiri bazize ubwiza bwabo Imana yabahaye mu gihe abandi baburwanira