in

Mama Sava wo muri ‘Papa Sava’ yahishuye akazi yakoraga mbere yo kwinjira mu wundi mwuga

Umukinnyi wa filime, Munyana Analisa wamamaye nka Mama Sava muri filime y’uruhererekane ‘Papa Sava’ yahishuye ko mbere yo kwinjira muri sinema, yari afite akazi k’ubucungamutungo yakoze imyaka itatu.

Ni akazi yakoze kuva mu 2015 dore ko ari nabyo yize mu mashuri yisumbuye muri Collège de l’Espoir de Gasogi, aza kwinjira mu byo gukina filime nyuma y’uko ako kazi gahagaze.

Ibi Mama Sava yabitangaje mu kiganiro “The RoundAbout” gitambuka kuri Ishusho TV, avuga ko yinjiye muri sinema bitewe n’umujinya yatewe no kubona ko ako kazi gashobora guhagarara isaha n’isaha nyamara muri sinema ashobora gukina mu zirenze imwe.

Yagize ati “Mbere y’uko nkina filime nari umucungamutungo kuko nibyo nize, narabyukaga bisanzwe nk’umuntu wese ufite akazi, nagiye muri filime maze iminsi ntari gukora akazi karahagaze.”

Yavuze ko ajya kwinjira muri sinema yabonye itangazo kuri Facebook rivuga ko hakenewe abakinnyi bazakina muri filime ‘Seburikoko’, aritabira ndetse aratsinda aba atangiye gukina filime atyo.

“Njye nabonye ubutumwa kuri Facebook buvuga ko abantu bashaka kugaragara muri filime yitwa “Seburikoko” bakwitabira igikorwa cyo gufata amashusho bampa gukina ndi umuntu usanzwe mbikora neza barabishima, kugeza ubwo bampaye urugo muri iyo filime.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ni Imana gusa! Thierry froger amarira nk’ay’ingona yayakomeje yongera gushimangira umwuka mubi mu ikipe

Kiyovu Sport yafungiwe amazi n’umuriro na FIFA