in

Maggie w’imyaka 88 yinjiye mu mwuga wo kumurika imideli nk’izindi nkumi zakimaze

Maggie w’imyaka 88 yinjiye mu mwuga wo kumurika imideli nk’izindi nkumi zakimaze.

Umukinnyi wa filime Dame Maggie Smith, yatunguye benshi mu bakurikira ibijyanye no kumurika imideli nyuma yo kugaragara mu mashusho yamamaza ibikapu bito by’inzu y’imideli, Loewe.

Uyu mukecuru w’imyaka 88 yamamariye muri filime zirimo Sister Act (1992), Hook (1991), Downton Abbey (2015), Harry Potter and the Philosopher’s Stone (2001), Downton Abbey: A New Era (2022) na The Miracle Club (2023).

Dame Maggie Smith wegukanye igihembo cya Oscar afite imyaka 35 muri iyi minsi ari kugaragara yamamaza ibikapu bito by’abagore bikorwa n’uruganda Loewe.

Amashusho yafashwe na Juergen Teller yashyizwe hanze na Jonathan Anderson, umuyobozi muri uru ruganda yazamuye ibitekerezo bya benshi ku mbuga nkoranyambaga bagaruka kuri uyu mukecuru ufite izina rikomeye muri sinema mu Bwongereza.

Umwe mu babonye aya mafoto yanditse agira ati “Iki ni ikintu gikomeye cyane nabonye, araje akure ku isoko ba bakobwa beza bose , Dame ni byose ni umuhanga, uyu mubyeyi ndamukunda cyane, ni umwamikazi byanze bikunze kandi afite byinshi byo gutangira.”

Dame Maggie Smith nubwo yatangiye kugaragara mu bijyanye no kumurika imideli ntabwo yigeze asezera mu bijyanye no gukina filime.

Muri Nyakanga 2022, inzu y’imideli yo muri Espagne yakoranye n’ab’ibyamamare barimo Kylie Jenner, Bella Hadid kugeza Hailey Bieber bose birahira ibicuruzwa by’uru ruganda rurangwa n’ibicuruzwa by’abagore birimo imyambaro, imivabu, ibikapu by’uruhu n’ibindi.

Maggie Smith ni umubyeyi w’abana babiri Toby Stephens na Chris Larkin, yatangiye gukina filime mu 1956 yakinnye muri filime zirenga 60.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Pastor Claude wari waje kumva umwanzuro urukiko rwafatiye Apotre Yongwe, yatukanye ibitutsi nyandagazi ku buryo hari abatangiye kumusabira gukurikiranwa – VIDEWO

Nyamirambo habereye impanuka aho Ivatiri yamanukaga yasekuye Dyna yaturukaga hepfo – AMAFOTO