Mu Rwanda akenshi abantu ntibakunze kwita cyane ku bahanzi bashushanya, abantu bakunze kwita cyane ku baririmbyi ndetse n’abanyarwenya gusa muri rusange impano zo gushushanya hano mu Rwanda nazo zikomeje kwiyongera ndetse umuntu ntiyanatinya ko urwego abana b’abanyarwanda bafite impano zo gushushanya bagezeho ari rwiza. Nyuma yo kuvumbura ko hari abanyempano bashushanya b’abahanga kandi bafite inyota yo gutambutsa ubutumwa bwabo babinyujije mu bishushanyo byabo, YEGOB twegereye umwe mu bahanzi bashushanya ariwe Kwizera Patrick maze atuganiriza birambuye ku bijyanye n’ubuhanzi bwe ndetse anadusangiza bimwe mu bihangano bye mu mashusho.
Kwizera Patrick usanzwe ari umunyeshuri ku ishuri ry’ubuhanzi n’ubugeni ryo ku Nyundo (Ecole d’Arts de Nyundo) yatangiye atubwira aho yakuye ibitekerezo byo gushushanyo. Mu magambo ye bwite, Kwizera yagize ati: “Natangiye gushushanya kera nkiri umwana kuko akenshi nashushanyaga ku bikuta n’amakara mu rugo bakantonganya, nyuma niga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza natangiye kujya nshushanya ku kibaho mw’isomo rya EST nkomeza gutyo gusa ku rwego ruri professional nabitangiye mu mwaka wa 2016 ubwo noherezwaga ku Nyundo ndangije Tronc Commun. Kwizera yakomeje atubwira ko impano ye ikomeza kwaguka kuko buri munsi ahora ahanga udushya twiyongera kutwo asanganywe kugirango akomeza kuryoshya ibihangano bye”.
Kwizera Patrick, nk’umuhanzi ushushanya yagiriye inama bagenzi be bashushanya agira ati: “ibyo nabwira bagenzi banjye bafite impano zo gushushanya nuko arts ari wowe ubwawe bivuze ngo “in your art follow your heart “, uko utekereza igihangano kigerageze wenda ubyice ukosore ubutatu kuko buriwese niwe ubwo buri wese agira style na technique ye, so, you can’t be him but you can be you”; mukore cyane one day art will give you a pleasure”. Kwizera, ubu usigaye ashushanya nk’uwabigize umwuga twamubajije urwego abonaho ubuhanzi cyangwa se ubugeni buciye mu bishushanyo mu Rwanda maze adusubiza agira ati: Impano zirahari kuko hari abana benshi b’abanyarwanda b’abahanga mu gushushanya bigaragara ko baramutse bitaweho bazamura impano zabo ndetse nabo bakiteza imbere bo ubwabo.
Mu gusoza Kwizera Patrick yagize ati: “icyo nabwira abantu badufasha nuko baha agaciro ibihangano byacu bakumvako tuba twatakajeho imbaraga n’ubumenyi byacu. Bagomba kuduteza imbere, bitabira ama events ya arts ndetse banaharanira kumva ko batunga ibihangano nyarwanda bya arts. By’umwihariko ndabasaba ko bankurikirana ku mbuga nkoranyambaga nkoresha (instagram: @kwizerapatrick_arts) kugirango bajye babasha gukurikirana byoroshye ibihangano byanjye”.
Bimwe mu bihangano ba Kwizera Patrick (Patrick arts)