Kwambara isutiya bimaze kuba umugani! Abakobwa b’i Kigali ngo ntibagikozwa isutiya kubera impamvu zabo bwite zitangaje – Amafoto
Kwambara imyenda y’imbere bimaze kuba umugani ku bakobwa bamwe na bamwe b’i Kigali ndetse no mu zindi ntara zitandukanye.
Iyo uganiriye na bamwe mu bakobwa bakubwira ko impamvu kwambara isutiya bitakigezweho, ngo niyo ituma amabere agwa kandi bo ngo baba bashaka amabere ahagaze.
Gusa hari nabakubwira ko bibabangamira kuba bambaye isutiya ndetse ngo kwambara isutiya ntibikiri ubusirimu ku mwana w’i Kigali.
Hari abo usanga bambaye amasengeri gusa nta masutiye bambariye mo imbere ndetse n’ibice by’amabereye yabo bigaragara hanze, gusa hari abavuga ko babikora iyo bari mu rugo gusa ariko si mu rugo gusa kuko akenshi mu mihanda ya Kigali baba barimo bambaye gutyo.
Gusa bamwe mu babyeyi bavuga ibi atari imyitwarire y’umwana w’umukobwa, ubundi ngo l mbere ibere nicyo gice cy’umukobwa cyabaga ari ibanga cyane ariko abubu ntibatinya kuyashyira ku karubanda.