in

Kwa Rubangura: Umushoferi yagonze umusore ahita yiruka (Amafoto)

Umushoferi utaramenyekana yagongeye umusore w’imyaka 24 mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Rubangura, ahita akomeza urugendo yiruka abaturage bamuburira irengero.

 

Abamubonye babwiye IGIHE dukeha iyi nkuru ko batunguwe cyane n’uburyo uyu mushoferi akimara kugonga uyu musore yabajijishije nk’aho agiye guhagarara, ariko agahita yongera umuvuduka bakamubura.

Umwe yagize ati “Njye nari nkiva hano mu gikari cya hano kwa Rubangura mbona umusore agaramye hasi ari gutabaza, nibwo yatweretse ko agiye guhagarara hariya hari parikingi, mbwira bagenzi banjye ngo bamukurikirane atabacika, nibwo yahise yongera umuriro agenda muri ubwo buryo.”

Mushiki w’uyu musore we yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo umuntu wamugongeye musaza we atigeze anareba ko nta kibazo yagize.

Ati “Babaye bakimbwira ko bamugonze nza nihuta, ngeze aha nibwo ntunguwe no kumva ko uwamugonze yahise yikomereza, nta kindi nasaba uretse ubuvugizi kugira ngo uwamugonze amenyekane.”

Iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi yahise ihagera itangira iperereza ibaza abaturage bari bakiri hafi aho, bemeza ko babonye ibirango by’iyi modoka.

Ubusanzwe amabwiriza avuga ko iyo umushoferi ugonze umuntu akiruka, ahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu abantu bakora batazi ko byabangiriza uruhu rwo mu maso.

Umugeni yabyiniye bikomeye umutware we ,amuha igihembo gitangaje.