Ubukene no gushirwa mu mufuka ni ibintu bitandukanye. Ubukene ni igihe uba utabasha kubona ibintu by’ibanze mu buzima mu gihe gushirirwa ari igihe uba ufite amafaranga ariko ntacyemure ibibazo byose ufite. Aha tugiye kukubwira impamvu ituma amafaranga ukorera adahaza ibyifuzo byawe.
Ntutegura ibyo ukeneye
Aha ugura buri kantu kose ubonye kabone niyo waba utabikeneye urabigura, kubyirinda andika ibintu byose ucyeneye ndetse n’amafaranga azabigendaho.
Wiha ibyo guhangana n’abandi batunze.
Buri muntu agira inzira ye, rero wijya kwigereranya n’undi ngo ushake kuba nka we kuko ntabwo mwahuza ibibazo kuko ntimunahuza umushahara.
Ntiwizigamira
Amafaranga yose ukoreye uhita uyamara utizigamiye, ibyo bituma uhora mu madeni ya hato na hato.
Nta ntego ugira mu buzima
Aha, hitamo icyo ushaka kugeraho haba mu gihe gito cyangwa kirekire bizagufasha kudakora urira.