in

Kugeza n’ubu nabuze icyaha yakoze – Ingabire Immaculée avuga kuri Prince Kid uherutse gufatirwa muri America

Ku itariki ya 3 Werurwe 2025, Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko ryafashe Ishimwe Dieudonne, uzwi nka Prince Kid. Yafashwe nyuma yo guhunga ubutabera, nyuma yo gukatirwa imyaka itanu ku byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Iyi nkuru yatumye abanyarwanda bongera kuganira ku kibazo cye, cyane cyane ko ari umuntu wari uzwi mu gutegura irushanwa rya Miss Rwanda.

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, yavuze ku kibazo cya Prince Kid mu kiganiro yagiranye na One Nation Radio. Yavuze ko kuva yatabwa muri yombi mu 2022, yakomeje gushaka gusobanukirwa ibyaha ashinjwa ariko ntabibone. Nk’umuntu uharanira uburenganzira bw’abagore, yavuze ko adashobora gushyigikira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko kuri Prince Kid nta bimenyetso bifatika yigeze abona byerekana ko yakoze icyaha.

Ingabire yavuze ko niba koko Prince Kid yarasabye abakobwa serivisi runaka kugira ngo abafashe, ibyo bishobora kuba ruswa ishingiye ku gitsina. Icyakora, agaragaza ko mu gihe ari ruswa, hagomba gukurikiranwa n’uwemeye gutanga iyo ruswa, ntibibe ikibazo cy’umuntu umwe gusa. Ibi bikomeje gutera impaka ku buryo uru rubanza rwagenze.

Mu kiganiro cye, Ingabire yagarutse ku bivugwa ko Prince Kid yigeze kujya mu cyumba cy’umwe mu bakobwa mu ijoro. Yibajije impamvu nta mashusho ya camera yigeze atangwa nk’ikimenyetso kandi hoteli yose iba ifite camera. Yasabye ko niba koko ibyaha bihari, hagomba kubaho ubutabera busesuye, aho umuntu wese abona ko ukuri kwagaragaye, aho gukomeza kugendera ku bivugwa gusa.

Ingabire Marie Immaculée yasoje avuga ko hari abantu baba bafite ibyago bikabaviramo gukurikiranwa cyane kurusha abandi. Yasabye ko abantu batagombye guca urubanza rutabaye urwose, ahubwo bakareba ikibazo mu buryo bwuzuye. Mu gihe Ishimwe Dieudonne ari mu maboko y’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, haracyari urujijo ku bijyanye n’uko azoherezwa mu Rwanda n’igihe bizabera.

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byiringiro Gilbert wa APR FC wari uri mu bakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi yahise asezererwamo, asimbuzwa Uwumukiza Obed wa Mukura VS

Mu mujyi wa Nyamata habereye impanuka iteye ubwoba -Amafoto