Twifashishije ibyanditswe n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga ,by’umwihariko ku rubuga rwa Quora bagaragaje ko umubare munini w’abahungu n’abakobwa bakundana bakunze guhagarika iby’urukundo rwabo kuwa mbere .
Ibi ngo ahanini biterwa nuko akenshi hari ababona umwanya wo gusubiza amaso inyuma cyangwa kugenzura urukundo rwabo mu mpera z’icyumweru ariko kandi bigahurirana nuko iyo minsi y’impera z’icyumweru baba bakeneye kuruhuka no kwegerana n’imiryango yabo cyangwa kwishimisha ,ku buryo bahitamo gutangariza abo bakundana ko bifuza guhagarika iby’urukundo rwabo ku munsi wo mbere.
Ariko nanone ngo hakaba ubwo biterwa nuko hari abahungu cyangwa abakobwa bafatwa baciye inyuma abo bakundana nabo mu mpera z’icyumweru ku buryo kuwa mbere uba ari umunsi umeze nk’urubanza ,ari nabwo bahita batandukana nabo bakundana nabo ,nyuma yaho uruhande rumwe ruba rumaze gufata umwanzuro wabyo.
Icyakora nanone hano icyo abantu bakwiye kwitondera ni uko nta bushakashatsi bwimbitse buremeza iby’uko ku munsi wo kuwa mbere aribwo umubare munini w’abantu bakundana batandukana bagahagarika urukundo rwabo.