in ,

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutorwa umukobwa n’umuhungu bakunzwe kurusha abandi mu mashuri yisumbuye

Mu Rwanda ku nshuro ya mbere hagiye gutorwa umukobwa n’umuhungu bamenyerewe kumazina nka Prom King ndetse na Prom Queen High School 2016 mu gikorwa cyiswe LEAVERS PARTY 2016 amenyerewe nka PROM PARTY.

leave

Porm Party ubusanze ikaba imenyerewe nk’umuhango cyangwa se umunsi mukuru wo gusezera ku banyeshuri ba basoza amashuri ku kigo runaka gusa kuri iyi nshuro noneho ibigo bitandukanye bya hano mu mugi wa Kigali bikaba byishyize hamwe muri icyo gikorwa cyiswe Leavers Party 2016.

Muri icyo gikorwa rero hakazatorwa Prom King na Prom Queen kenshi ayo makamba akaba akunze guhabwa umuhungu ndetse n’umukobwa bakunzwe kurusha abandi (bari populaire) cyangwa se beza kurusha abandi aho buri munyeshuri agenda atora uwo abona abikwiye, gusa noneho ubu ngo haziyongeraho n’imyambarire.
Nkuko Yegob.rw yabitangarijwe numwe mubategura icyo gikorwa ariwe Gerlzy Mahal yatubwiye ko ari ubwa mbere igikorwa nkiki kigiye kubaho mu Rwanda kuko ngo ubusanzwe kibera mu mashuri bisanzwe ariko ubu akaba arakarusho kuko ibigo byose babihurije hamwe kugirango habeho competition, kandi akaba arumwanya mwiza wo guha urubyiruko igihe cyo kwidagadura bishimira ko asoje umwaka w’amashuri 2016, ndetse kandi urubyiruko rube rwakwigaragaza mu mpano zabo zitandukanye harimo kwerekana imideri, imbyino zitandukanye ny’Afrika nizo hanze, ndetse nibahanzi benshi batandukanye bizaba barimo barasusurutsa abazitabira ibyo birori byo gutora PROM King Na Queen High School 2016.

leavers


Bakaba kandi ngo bafite gahunda ko iki gikorwa cyikazajya kiba buri mwaka.
Ibi birori bikaba bizabera Hilltop hotel REMERA taliki 25 Ugushyingo, bikazatangira SAA Kumi kwinjira ni amafranga 5000 kuri buriwese uzitabira bino birori.

Ku nshuro yayo ya mbere ino Prom Party  hitabiriwemo ibigo 10 aribyo, Lycée De Kigali, Groly Secondary School, St Patrick school, Green Hills Academy, Ecole Berge, APADE, Excella School, St Phillipe Secondary School, Riviera Secondary School, SOS

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yaratunguwe ubwo yahuraga n’umukunzi we agiye koga (Igice cya Kane)

Dore umunyarwandakazi ukomeje kurwaza imitima abasore kuri Snapchat kubera uburanga bwe n’ibikorwa bidasanzwe (video)