in

Ku myaka 23 y’amavuko amaze kubyara abana 11|Yatangaje ko ashaka kubyara 105|Ntasanzwe.

Umugore w’imyaka 23 y’amavuko akomeje gutangaza abantu nyuma yo kubyara abana 11 ,ndetse ngo ashaka kugeza kubana 105.

Uyu mubyeyi udasanzwe ndetse ukiri muto akenshi yagiye yibaruka impanga ariko aza kubyara umwana umwe ariyo mpamvu imibare yahise iba igiharwe yakabaye ari 12 nk’uko abivuga. Christina Ozturk, akomoka mu mujyi wa Moscou mu Burusiya. Yavuze ko akimara guhura n’umugabo we akunda byahebuje yifuje ko nta gihe bazigera bahagarika urubyaro na rimwe kugeza igihe zizabashiriramo.

Christina Ozturk, yashakanye n’umuherwe Galip Ozturk ukomoka mu mujyi wa Batumi uri ku nkombe z’inyanja yahoze ari Repubulika y’Abasoviyeti ya Jeworujiya aho anafite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi birimo kuba afite amahoteli atandukanye.

Ku mbuga nkoranyambaga batangaje ko nibura bifuza abana 105. Uyu mugabo avuga ko ahura bwa mbere na Christina byari byiza. Ati: “Yari umugore nahoraga nifuza kuri njye, diyama yanjye nabonye mu buzima y’umutima ucyeye kandi mwiza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amayobera mu bakobwa bari kwiyamamariza kuba Miss Rwanda 2021 harimo n’abatagaragara amasura.

Mu magambo yuje urukundo n’ imitoma Ndanda yifurije Anitha Pendo isabukuru nziza.