Mu mibanire yaburi munsi tugira urukundo, kandi ahantu hari urukundo hakunze kuboneka abantu basomana cyane, niyo mpamvu uyu munsi twabateguriye ubwoko 7 bwo gusomana n’ibisobanuro byabwo.
1.Gusomana ku itama: ubu ni uburyo bukunze gukoreshwa n’abagore cyane, bukaba uburyo bwo gusuhuzanya n’uburyo bwo kwereka umuntu ko umwishimiye.
2.Gusomana ku kiganza: ubu ni ubundi buryo bukoreshwa cyane, ni uburyo bwakomotse ku gikomangongo cya kera, ni uburyo bwerekana ko umuntu akubashye, iyo umuntu yemeye kuguha ikiganza cye ngo umusome aba akubashye cyane.
3. Gusomana ku gahanga: umuntu ugusoma ku gahanga ni uba ugukunda cyane kandi akubaha kurusha uko ubyiyumvusha.
4.Gusomana ku zuru: iki ni ikindi kimenyetso cy’urukundo rudasanzwe umuntu aba agufitiye kandi akenshi ibi bikorerwa aho abandi bantu batareba.
5. Gusomana mu gutwi: umuntu ugusoma mu gutwi ni umuntu uba ugukunda kandi yifuza kuzamura ibyiyunviro by’urukundo byawe.
6. Gusomana mu ijosi :iki ni ikimenyetso cy’ubuhehesi, kuko iyo umuntu agusonye ku ijosi aba ari gutuma uzamura amaranga mutima yo gukora imibonano mpuzabitsina.
7.Gusomana ku minwa(kuryana iminwa) :Ibi byo ni ikimenyetso gigaragaza ko wiyumvamo uwo muri kubikorana, kuko ibi byo biganisha ku mibinano mpuzabitsina itagoranye.