Aya makuru atangaje ariko anateye agahinda, yatangajwe n’umugore w’uyu mugabo, wakoze amateka yo kuryamana n’abagore umunani bose mu buriri bumwe, akaba yiswe ‘salomi wa Afurika’.
Nubwo agahinda kari kenshi mu mutima w’uyu mugore, yafashe umwanya asobanura uko ibyo byose byabaye ndetse n’ukuntu yabyifashemo.
Uyu mugore yabitangarije mu nkuru ikoze mu mashusho yashyize kuri TikTok, aho yasangije abantu inkuru ye ibabaje, y’ukuntu yafatiye mu cyuho umugabo we n’abagore umunani.
Uyu mugore ukomoka muri reta ya River mu gihigu cya Nigeria, yavuzeko ubwo yari avuye ku kazi ke ananiwe, yafashe umwanya kugirango abashe kuruhuka, yihutira mu cyumba vuba vuba.
Mu gihe yari ageze muri saro yatangajeko yumvise amajwi y’abantu bavuga ngo ‘kora gake’ ahita yirukanka kugirango arebe icyabaye.
Akimara kubona umugabo we aryamanye n’abagore umunani, yahise asakuza cyane, gusa umugabo yahise amukubita urushyi, amuziza kuba yivanze mu byishimo byabo, we atangazako byari bigeze aharyoshe.
Uyu mugore atangazako yahise afata ipanu atekeraho amandazi, ubundi agahita yitahira hamwe n’abana babiri yari afitanye n’uyu mugabo.