in

Knowless yahishuye inkomoko y’izina rye

Ingabire Butera Jeanne d’Arc wamamaye nka Knowless yatangaje inkomoko y’izina rye akoresha mu buhanzi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ugushyingo, umuhanzi Knowless yari muri Studio za Radiyo Rwanda mu kiganiro Urubuga rw’Imikino.
Knowless wabazwaga ibibazo bitandukanye bijyanye n’umuziki ndetse n’ubuzima busanzwe bwe, yabajijwe inkomoko y’izina rye ‘ Knowless’ bisobanuye utazi ikintu na kimwe akoresha mu muziki.

Knowless ufatwa nk’umwamikazi wa Muzika Nyarwanda yavuze ko iryo zina ryavuye ku muntu wamubwiraga ko ibyo akora atabizi ko ahubwo ari uguta umwanya we mu muziki aho kwiga ngo azamenye ubwenge.

Knowless ngo ibyo byaramubabazaga maze umunsi yakoze indirimbo ye ya mbere abajijwe izina yitwa nk’umuhanzi avuga ‘ Knowless’ bisobanuye ‘ Utazi ikintu na kimwe’, mu rwego rwo gusubiza uwo muntu wamuciye intege.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhungu wa Diamond Platnumz yabyaranye na Tanasha Dona Naseeb Junior yagiye ku ishuri rimwe n’iryo bakuru be bigaho [videwo]

Umweyo urahitana abagera kuri 5 muri Rayon Sports abandi beza bagurishwe