Akensi na kenshi iyi umukobwa amaze gushaka, cyangwa se kubyara niyo yaba atarashaka usanga umubiri we uhinduka agatangira kwiyongera ibiro cyangwa agatangira guhindura imyambarire ye kuburyo niyo atakubwira ko ari umubyeyi, muhuye mu nzira nawe ushobora guhita ubyibwira.
Nubwo bimeze gutyo ariko hari bamwe mu bakobwa bamara kubyara cyangwa gushaka bagakomeza kugaragara nk’inkumi, ku buryo igihinduka gusa ari ukuba gusa bafite umwana ariko ku bijyanye n’imiterere n’ubwiza bakaguma kuba ku isonga kurusha abakobwa benshi.
Tugiye kugaruka ku basitarikazi ba hano mu Rwanda babaye ababyeyi ariko bagakomeza kumera nk’inkumi kuburyo benshi baba bifuza kumera nkabo nubwo baba baramaze kubyara.
5. Iribagiza Joy.
Nubwo atazwi cyane ariko kuba ari umugore w’umukinnyi ukunzwe hano mu Rwanda nka Yannick Mukunzi byatumye bamwe bamumenya ariko kandi hari n’abenshi bamuzi kubera uburanga n’ikimero. Uyu mugore wa Yannick Mukunzi bakindanye kuva kwra cyane gusa baza kwibaruka umwana w’umuhungu muri Zzeri 2016, maze baza gusezerana imbere y’amategeko muri 2019 mbere yuko berekeza muri Sweden aho Yannick Mukunzi akina mu kiciro cya gatatu.
Gusa urebye uyu mudamu Iribagiza Joy, iyo urebye amafoto y’uyu mudamu ari wenyine, ushobora kugirango ni umukobwa utarabyara cyangwa inkumi yibereye aho ngaho nyamara ari umubyeyi w’umwana ufite imyaka 5.
4. Miss Grace Bahati.
Uyu ni Nyampinga wa mbere wabayeho nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994. Uyu mudamu yavuzwe cyane biturutse ku kuba ari we Nyampinga wa mbere nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ariko akaza gutwara inda akiri Nyampinga dore ko yabyaye mu kwezi ka karindwi 2012 maze nyuma y’amezi abiri gusa aba aribwo hatowe Miss umusimbura ariwe Miss Kayibanda Aurore.
Uyu mudamu uherutse kurushinga n’umusore witwa Pacifique, yakomeje kugaragara neza nkuko bimenyerewe kuri ba Nyampinga nyamara afite umwana w’imyaka irenga 10.
3. Miss Muryango Claudine.
Uyu ni Fiancee w’umunyezamu w’ikipe y’igihuhu amavubi ndetse n’ikipe ya Kiyovu Sports ariwe Kimenyi Yves. Mu mwaka ushize wa 2021 nibwo aba bombi bibarutse imfura yabo y’umuhungu, bakaba banibanira mu nzu nubwo ubukwe bwabo bwakunze kugenda bukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19. Iyi couple nimwe mu zikinzwe mu Rwanda.
Nubwo nyuma yo kubyara Muyango yahindutseho akantu gatoya, ariko ubwiza afite kugeza ubu ntiwamenya ko ari umudamu wibarutse. Uyu mudamu kandi akaba akunzwe n’abatari bake bakishimiye ubutwari yagize bwo kuguma gukundana na Kimenyi Yves nyuma yaho benshi babonye ubwambure bwe ku karubanda gusa Muyango agakomeza kuryama ku mukunzi we muri ibyo bihe bibi yarari gucamo.
2. Shaddyboo (Mbabazi Shaddia).
Uyu ni ikimenyabose akaba umugore w’abana babiri yabyaranye n’umugabo ukora amashusho y’indirimbo ariwe Meddy Saleh gusa bakaza gutandukana nyuma. Uyu mubyeyi w’abana babiri ni umwe mu bakobwa bahano mu Rwanda babyaye bagakomeza kumera nk’inkumi ugendeye ku myitwarire, imyambaro, ubwiza n’ibindi.. ibi kandi kibaka byerekanwa n’uburyo akomeze gukurikiranwa n’imbaga ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram aho yenda kuzuza Miliyoni y’abantu bamukurikira, ibintu yihariye mu gihugu cy’u Rwanda.
1. Butera Knowless.
Uyu ni umuhanzikazi ukunzwe n’abenshi hano mu Rwanda kubera uburanga ndetse n’ubuhanga bwe mu kuririmba. Uyu mubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Producer Clement kugeza na nubu batanzwi isura kubera ko bagizwe ibanga uretse gusa kuri bamwe mu nshuti z’ababyeyi babo.
Nkuko nawe ushobora kubinona mu mafoto uyu mudamu ashyira hanze, itandukaniro hagati ya Knowless wa kera n’uwubu yarabaye umugore, nuko yagiye arushaho kuba mwiza ndetse ukaba utamenya ko yibarutse abana babiri bose.
Ese wowe muri aba badamu, ninde ubona akwemeza kurusha abandi?