Umunyabigwi mu mupira w’amaguru cyane cyane Wamenyekanye mu Butaliyani, Francesco Totti yatangaje ko urugo rwe n’uwahoze ari umugore we Ilary Blasi rwasenyutse kubera ko yananiwe kumubona no kumushyigikira aho yari amukeneye.
Yavuze ko umugore we atigeze amuba hafi ubwo yari avuye mu mupira w’amaguru ndetse n’igihe papa we yahitanwaga na Covid-19 -19.
Totti yabwiye Corriere della Sera ati: “Naciye mu bihe bitoroshye,kubera ko nahagaritse gukina umupira w’amaguru, hanyuma n’urupfu rwa data azize Covid.”
Nanjye narwaye Covid (indwara) mu minsi 15. Icyakora, igihe umugore wanjye nari mukeneye cyane, ntabwo yari ahari. ”
Abantu batunguwe n’ibi yatangaje kuko umugore we yahoraga amuri hafi ndetse bavuga ko bitumvikana ukuntu yaba yarahindutse nyuma.