in

Kirehe: Habereye impanuka y’ikamyo yarenze umuhanda igwira inzu yari irimo umugore n’umwana

Ku wa Mbere tariki ya 3 Werurwe 2025, ikamyo yari ipakiye sima ivuye ku mupaka wa Rusumo yerekeza i Kigali yakoze impanuka mu Murenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe. Iyi mpanuka yabereye ahitwa Cyunuzi ahagana saa Saba, aho iyi kamyo yo mu bwoko bwa Shacman yarenze umuhanda igonga inzu ebyiri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangaje ko iyi kamyo yakoze impanuka kubera umuvuduko mwinshi no kudohoka kwa shoferi. Nyuma yo kugonga izo nzu, umugore n’umwana we w’uruhinja bahise bahasiga ubuzima, mu gihe shoferi yakomeretse ajyanwa ku bitaro bya Kirehe.

SP Kayigi yagiriye inama abatwara ibinyabiziga, abasaba kwirinda gutwara bananiwe no kugendera ku mategeko y’umuhanda. Yibukije by’umwihariko abatwara imodoka ndende n’izitwara abagenzi gukoresha umuvuduko uboneye kugira ngo birinde impanuka nk’izi ziteza igihombo no kubuza abantu ubuzima.

Kugeza ubu, imirambo y’abitabye Imana yajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kirehe, mu gihe iperereza ku cyateye impanuka rikomeje.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Nyabugogo: Umuturage yavuye mu modoka yitura hasi ahita apfa – VIDEO