in

Kimisagara: abaturage bahuruye kubera umurambo

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Mutarama 2023, ni bwo uyu murambo wabonywe n’umuntu wigenderaga ajya ku kazi bituma abaturage benshi bahurura.

Uyu murambo w’umugabo w’imyaka 49 ukimara kugaragara, abaturage bahise bahurura ndetse banatabaza inzego z’umutekano.

Uwitwa Habiyambere yagize ati “Ni umuntu bishe ni ko twabibonye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko hari umurambo wasanzwe mu ishyamba.

Yakomeje ati “Ni byo uwo murambo wasanzwe mu ishyamba. Uwapfuye ni uwo muri Kicukiro.”

Amakuru ajyanye n’icyahitanye nyakwigendera ntaramenyekana ndetse iperereza rirakomeje.

Umurambo w’umugabo witwa Bizimungu uvuka mu Karere ka Kicukiro ukab wagaragaye mu ishyamba riherereye mu Kagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya APR FC ikubitiwe mu ntara n’umwana yatije itaha iririmba Rujindiri

Ikipe ya PSG ikinamo Lionel Messi igiye kwikura kuri sitade yakiniragaho yongere ibunze akarago