Umunyamidelikazi Kim Kardashian wabaye icyamamare cyane kubera amafoto agenda asangiza abakunzi be hirya no hino ku isi ndetse n’ibiganiro bikomeye atanga ku ma televiziyo akomeye cyane bikomeje gukundwa n’abantu benshi cyane ku isi.

Kim Kardashian ku munsi w’ejo yashimye cyane igikorwa cy’intangarugero cyakozwe na Jay-Z ndetse na Beyonce ari cyo cyo guhitamo gukora ubukwe nyuma y’amakuru yagiye avugwa kuri bombi ajyanye no kuba baba bagiye gutandukana nyuma y’ishyirwa ahagaragara rya album ya Jay-Z yise 4:44.