Kiliziya Gatolika yemereye abihinduje igitsina kubatizwa no kubyara muri Batisimu.
Ni icyemezo kije gikurikira ibiherutse gutangazwa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, wavuze ko abaryamana n’abo bahuje ibitsina, abatinganyi, bibumbiye mu Muryango LGBT, batagomba guhezwa muri Kiliziya.
Muri Nyakanga 2023, Papa Francis yabwiye umutinganyi ko ‘n’ubwo turi abanyabyaha, we [Imana] aduhora hafi kugira ngo adufashe’.
Ku wa Gatatu, tariki 8 Ugushyingo 2023, itangazo rya Vatican ryashyizweho umukono na Cardinal Víctor Manuel Fernández, rivuga ko abihinduje ibitsina bemerewe kubatizwa.
Abo barimo n’abagiye kwihinduza imiterere yabo nk’uwari usanzwe ari umugabo akibagisha agahinduka umugore. Bose ngo bagomba gufatwa nk’abandi bakirisitu mu bijyanye n’amasakaramentu.
Ku rundi ruhande ariko, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Papa Francis abona kuryamana n’uwo muhuje igitsina nk’icyaha ndetse ngo Kiliziya Gatolika ntiyakwemera gusezeranya abahuje ibitsina.