Kigali umwana w’umukobwa yishwe akuwemo amaso ndetse banamukata imyanya y’ibanga ye ubundi bamusiga yambaye ubusa.
Kigali, mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, Akagari ka Ayabaraya, umudugudu wa Ayabaraya, hiciwe umwana w’umukobwa bamwishe urwagashinyaguro.
Umwana w’umukobwa wishwe yari ari mu kigero k’imyaka 18, abaturage bavuga ko uyu mwana w’umukobwa yishwe akuwemo amaso, akaswe ku myanya ndanga gitsina ye, ndetse bamusiga yambaye ubusa ku muhanda.
Uyu mwana ngo yavuye mu rugo kuwa kane mu masaha ya saa sita zamanywa iwabo bari bamutumye, gusa ntiyigize agaruka.
Ku mugoroba wo kuwa kane ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri nibwo yahuye n’abagizi ba nabi bamwica urwagashinyaguro, mu gitondo cyo kuwa 5 abaturage bamubonye agaramye aho yiciwe, yakuwemo amaso, bamukatishije urwembe ku myanya y’ibanga ye ndetse yambaye ubusa.
Gusa ngo mu minsi ishize uyu mukobwa hari umusore yari yarabenze yikundanira n’undi ndetse ngo bari bagiye kuzabana, birakekwa ko uwo musore yanze ariwe waba wihishe inyuma y’urupfu rwa Nyakwigendera.
Abaturage barifuza ko hakorwa iperereza uwo icyaha gihamye akabihanirwa by’intangarugero.