in

Kigali: Umusore yataye umukunzi we mu kabari amusaba kwiyishyurira

Mu mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi, Umusore yataye umukunzi we bari basohokanye mukabari hamwe n’igikundi cy’abakobwa bane yari yazanye, abasaba kwiyishyurira ibyo banyoye nibyo kurya bari bafashe babura ubwishyu telefone zabo zirafatirwa.

Uyu musore tutabashije ku menya amazina ye, kuri uyu wa Gatandatu yari yapanze guhura n’umukunzi we nyuma y’akazi bagasangira nkuko bari basanzwe babikora, uyu musore ngo yaje gutungurwa ubwo yabonaga umukunzi we, aje azanye n’igikundi cy’abakobwa bane b’inshuti ze.

Aba bakobwa ngo bakihagera basanze, uyu musore yashyirishijeho inkoko n’amasahane abiri y’ifiriti yagombaga gusangira n’uyu mukunzi we, aba bakobwa uko ari bane nabo basabye gukorerwa komande nkiyo uwo musore yari yakoresheje, abo mugikoni ngo bahise bongeraho inkoko Eshatu n’amasahane ane y’ifiriti.

Uyu mukobwa wari mubihe byiza n’umukunzi we, yahise atumiza nibyo kunywa aho yatse inzoga ya Heiniken, abakobwa babiri nabo baka inzoga nkiyo uwo mukobwa yari yatse, abandi babiri baka inzoga zipimwa muturahuri aho akarahuri kamwe kagura inoti ya Bitanu.

Uyu musore byagaragarako atishimiye ko umukunzi we yazanye n’abantu atashyize mu mubare ngo yabaretse barisanzura hageze igihe cyo kwishyura yegera uwabakiriye amubaza amafranga bagomba kwishyura abwirwa ko bagomba kwishyura ibihumbi 87500frw.

Uwabakiriye ngo yahise aza abwira babakobwa ko umusore yishyuye ibyo yatumije mbere ndetse akaba ahise agenda bityo nabo bagomba kwiyishyurira, nibwo wamukobwa yatangiye guhamagara umukunzi we ashaka kumubaza ibyo abakoze.

Umusore bamuhamagaye nk’inshuro 10, yanga gufata telefone, byabaye ngombwa ko aba bakobwa biyishyurira ariko muri bose ntawarufite amafaranga yo kwishyura ibyo bariye.

Byabaye ngombwa ko aba bakobwa telefone zabo zifatiriwe aho bagomba kuzazisubizwa bishyuye amafaranga yose bakoresheje muri akaka kabari.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ijuru rizagwira Rayon Sports” Fatakumavuta yaburiye aba-Rayon

Hari igice cy’umubiri we cyabaye pararise, Umugore wa Fireman ntiyorohewe nyuma yimpanuka yakoze