in

NdababayeNdababaye

Kigali: Umusore agonzwe n’ikamyo ahita apfa.

Umusore wari utwaye igare, yaguye mu mpanuka yabereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, kuri uyu wa 19 Kanama 2021.

Uwo musore usanzwe atuye i Nyamirambo, yagonzwe n’ikamyo ubwo yari amanutse yerekeza kuri 40 nk’uko byatangajwe na Rukundo Assouman, wabonye iyo mpanuka iba.

Ati “Yagendaga ku igare rya siporo inyuma ye hari ikamyo ndetse n’imbere hari indi yari iri kuzamuka. Twagiye kumubona agonganye n’ikamyo yazamukaga akubita umutwe hasi bihita birangira.”

“Uko twabibonye ni ikibazo cyabayeho cyo kubura feri y’igare rye, ntitwavuga ngo abashoferi ni bo bari mu makosa kuko yari ageze hafi ya ‘Dos d’Anne’ kandi bisaba ko bagabanya umuvuduko. Kuri njyewe sinavuga ko hari uri mu makosa, ni ibintu byabaye bituguranye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Radio/Tv1 yasezereye abandi banyamakuru bayo bakomeye.

Musore, tandukana n’inkumi yitwara muri ubu buryo ikubeshya urukundo.