Umumotari uri mu kigero cy’imyaka 35 yasanzwe mu ishyamba yitabye Imana , ndetse moto ye iri hafi ye.
Nk’uko umuseke wabitangaje ngo urwo rupfu rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, uwo mumotari yasangagwa mu gashyamba yashizemo umwuka.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyakuguma, Akagari ka Kagasa, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro.
Umurambo wa nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa gukorerwa isusuzuma kuri Laboratwari y’igihugu y’ibizamini bya Gihanga (RFL) RFL’ iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.