Kigali: Umugore yasutse amazi ashyushye ku bana be abaziza ko yasanze bakase amashu manini ubwo bari batetse
Byabereye mu Kagali ka Kabeza , Umudugudu w’Amahoro , Umurenge wa Muhima, amakuru avuga ko ku wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2023 , uyu mugore w’abana 4 Abahungu 2 n’abakobwa 2 ngo yatashye abuka inabi maze afata amazi bari bacaniye , ayasuka k’umwana mukuru w’imyaka 14 y’amavuko, amumeneka mu gatuza , abamukurikira abameneka mu mugongo ubwo barimo bagerageza guhunga.
Uyu mugore amaze gukora ibi aba bana bavuga ko mugitondo cyaho, yabakoresheje imirimo nk’uko bisanzwe ntabajyane kwa muganga ngo babahe umuti ndetse ababwira ko nibagira uwo babibwira arabica ibyabateye ubwoba kuburyo ngo n’ubwo igihe inzego z’Umutekano zahageraga, abana banze gukingura kugira ngo atabakubita.
Gusa ngo umwana mukuru yari yabwiye umuturanyi we arinawe watabaje inzego zibishinzwe kuko yabonaga ibyo mugenzi we yakoze birengeje urugero. Nk’uko bitangazwa na KigaliToday.
Uyu mubyeyi Niziima akimara gutabwa muri yombi yajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyabugogo , mu gihe abana bo hamaze kuboneka bamwe mu muryango yabo babitaho