in

Kigali: Umugore yakubise umugabo we nk’izakabwana amuziza intama y’inzoga

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda mu kagari ka Munanira II, haravugwa inkuru y’umugore wakubise umugabo we mu buryo bukomeye amuziza ko asomye ku nzoga kandi atayimuguriye.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango, babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, kandi ko muri uru rugo hahoramo intonganya zidashira, hatagize igikorwa umwe yazica undi.

Bakomeza bavuga ko kuri iki Cyumweru uyu mugore yiriwe anywa inzoga nyuma aza gutahana icupa rya Mitsingi ariko yihanangiriza umugabo we ngo ntaze kurinywa.

Ndetse kandi ngo mu minsi ishize uyu mugore yakubiswe mu buryo bukomeye n’umugabo we abaturanyi babo baba aribo babakiza.

Uwitwa Mukayisenga Fabiola yavuze ko yatunguwe n’uburyo uwo mugore amaze gukubita umugabo we yamwirukanye abanjije kumwambura ipantaro yari yaramuguriye

Akomeza avuga ko bitewe n’uburyo uyu mugore ahora arwana n’umugabo we nyir’inzu bakodesha yahise abaha icyumweru cyo kuba bamuviriye mu nzu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aha ni mu mujyi wa Kigali: Amashusho y’uko sitade Amahoro izaba imeze niyuzura (Videwo)

‘Yari yikinze mu gashyamba’ Umugore yagaragaye ari kwikinishiriza ahantu mu gashyamba yikanze umuntu ariruka