in

Kigali: Umugore wiyise Debande yazengereje agace nta mugabo uvuga

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali mu  Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, batangaza ko babangamiwe n’imyitwarire y’umugore wiyise Debande, utwara itungo ryose asanze iruhande rw’umurima we.

Benshi bagabiriye na TV1, bemeje ko uyu mugore iyo asanze itungo ririsha iruhande y’umurima we cyangwa mu murima ahita arishyira mu modoka ye akaritwara.

Hari uwagize ati “ Bamwita Debande, n’ubu tuzi amatungo y’ab’i Bumbogo yagiye yaka abantu bo muri izi ngo zose. Yarenganije abantu benshi cyane bamwe ntibanavuga barabyihoreye kuko ntiwajya kumurega ngo bikunde unagiye kumurega ikibazo cyawe ntibacyumva.”

Undi ati “Afite imodoka ya Rava ashyira muri boot agakomeza . Arayajyana niba ari ukorora simbizi kuko sindumva umuturage n’umwe avuga ngo ihene yanjye yarayijyanye arayigarura.”

Umunyamakuru wa TV1 yashatse  kubaza uyu mugore De bande ushinjwa impamvu atwara amatungo y’abandi baturage yose asanze hafi y’umurima hanyuma yanga kugira icyo avuga  ahubwo amusaba kujya kubibaza ku Murenge wa Bumbogo.

Umunyamabanga Nashingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yavuze ko imyitwarire y’uyu mugore izwi ndetse basabye abaturage bose yahohoteye kujya kumurega ku Rwego rw’Ubugenzacyaha RIB.

Ati “ Ni icyaha gufatira ibintu by’umuturage kandi nta burenganzira abifitiye. Nabagiriye inama yo kajya kuri RIB niba hari amatungo yabo yafatiriye bakamurega nk’umuntu wayafatiriye kandi atabifitiye ububasha.”

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo azengerejwe na nyina uhora amusaba ibintu bitamwubaka ahubwo birushaho kumushyira hasi

Agahigo: Abavandimwe 12 bombi bamaze imyaka irenga 1,000