in

Kigali: Umugore wavukiye mu muhanda akaba amaze kubyarirayo abana babiri akomeje gusaba ubufasha bw’abagiraneza

Umugore wavukiye mu muhanda akaba amaze kubyarirayo abana babiri akomeje gusaba ubufasha bw’abagiraneza.

Tumukunde Jennifer uvuga ko yavukiye ku muhanda na we akaba amaze kuhabyarira abana babiri.

Avuga ko imibereho ye n’abo yabyaye ayikesha abahisi n’abagenzi, akifuza ko yatabarwa akavanwe muri ubwo buzima.

Uyu mugore umaze kugira imyaka 23 avuga ko yisanze mu muhanda kuva akiri muto akaba atazi ababyeyi be ndetse byamugizeho ingaruka zikomeye.

Akomeza avuga ko mu mibereho ye ahura n’ingorane zirimo kuba abana be bicwa n’imbeho ya nijoro bigatuma bahora barwaye umusonga.

Ikindi ni ukubura ibimutungana n’abana be hakiyongeraho ko abahungu bakamusambanya ku gahato ari na bwo buryo yagiye abyaramo abana be.

Yongeyeho ko ibyo kuba atazi ababyeyi be byamukurikiranye kuko n’abana be batazamenya ba Se.

Ubwo yari agiye kubyara umwana wa kabiri ngo nibwo yamenye ko yanduye virusi itera Sida akaba atabasha gufata imiti buri gihe kubera ibibaza by’inzara.

Yaboneyeho gusaba abagiraneza bafite umutima wo gutabara kumufasha kugira ngo abe yabona aho kurara kugira ngo abana be bazakurire mu buzima bwiza butandukanye n’ubwo yakuriyemo.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Luvumbu niwe ubiri inyuma! Rayon Sports iri mu biganiro na rutahizamu wo muri Congo ufite ibigwi bihambaye muri Africa

Muri Murera abaterankunga bari kwisukiranya! Rayon Sports yungutse umuterankunga mushya wayemereye akayabo