Umugore witwa Uwimpaye Aline , arimo gusaba guhabwa ubutabera nyuma yaho umugabo we bashakanye witwa Nkurikiyimama Bertrand amukase intoki agatabaza inzego z’umutekano zikahagera zamutwara agahita yongera gufungurwa.
Batuye mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Kagarama , mu kagari ka Kanserege, mu mudugudu wa Kanserege. Uyu mubyeyi avugako Bertrand bashakanye byemewe n’amategeko basezeranye ivanguramutungo risesuye bamaranye Imyaka 4, bamaze no kubyarana abana 3.
Amakimbirane afitanye n’umugabo we amaze igihe, ati:”Maze igihe ndega mu nzego z’ibanze ko umugabo amaze igihe antoteza sinkisinzira, ariko ntacyo bafasha, buri munsi Bertrand abwira amagambo mabi kugeza naho byafashe intera asigaye ancyurira ko atemera n’ubwoko bwanjye”.
Ejo hashize ,Tariki ya 3/4/2023 nibwo uyu mugabo yaje mu rugo yirakaje afata ikirahure ashaka kugikubuta mu mutwe uyu mugore akinga akaboko kirameneka ,
Yagize ati:”Yafashe ikirahure ashaka kumena umutwe ntega akaboko turakirwanira amahirwe ndatabaza abaturage barantabara n’inzego z’umutekano ziramutwara ariko natunguwe nuko navuye Kwa muganga kubera intoki zari zangiritse nsanga bamurekuye”.
Uyu mugore avuga ko , ubu yaraye atanze ikirego kuri RIB station ya Kicukiro , ariko nta kizere afite ko bamufasha, ati:’”Nta kizere mfite ko nzabona ubutabera , ndasaba ko nafashwa naho ubundi ubuzima bwanjye buri mu kaga isaha n’isaha uyu mugabo yanyivugana”.
Uyu mugore avuga ko umugabo we , yigambaga ko ntacyo yaba akomeye nawe akaba aribyo ashingiraho kuko Polisi yamukuye mu rugo amaze kumukomeretsa ariko bahise bamurekura”.
Uyu Bertrand Nkurikiyimama, niwe nyiri Kampani Akenes kernels ya Chia seeds Perezida Kagame yigeze gukomozaho nk’urusimbi rwahombeje benshi mu Rwanda.