in

Kigali: inkuru ibabaje y’umugabo wishe umugore we bapfa amafaranga.

Mu Karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo wishe umugore we amuhora amafaranga ibihumbi 500.Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukaba rwataye muri yombi uyu mugabo witwa Kanyamibare Bizimungu ukekwaho kwica uwari umugore we, Murebe Evelyne, aba bombi bakaba bari abazunguzayi, aho bari bafitanye umwana w’imyaka ine.

Amakuru avuga ko aba bombi bari bafite umugambi wo kuzagura isambu mu bwizigame bari bafitanye bugera ku bihumbi 500 Frw, aho bari bafite umushinga muremure wo kwiyubakira inzu yo guturamo.

Nyuma baje kugirana ubwumvikane bucye, bituma Murebe agenda ariko ajyana na bwa bwizigame, ibi birakaza cyane Kanyamibare ari nabwo yafataga umugambi wo kumwica, nk’uko yabyivugiye mu ibazwa. Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Src :igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Miss Gasana Darlène umaze iminsi mike akoze ubukwe yahawe inshingano nshya.

Ibyo Umwana wa Eric Rutanga yakoreye umuhanzi Yverry birarenze (video)