Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi abantu bakekwaho ibyaha byo kwiba amafaranga muri banki barimo umusore n’inkumi bari bafite ubukwe muri iyi weekend.
Uwo musore n’inkumi bagombaga gukora ubukwe uyu munsi kuwa Gatandatu tariki 11 Gashyantare 2023, ariko iyi tariki y’ubukwe bwabo ikaba igeze bafungiwe mu mujyi wa Kigali kuri sitasiyo za RIB zitandukanye.
Umwe mubo mu muryango w’umwe muri abo bageni yavuze ko ubwo bukwe butakibaye, kuko abagombaga gushyingiranwa bagiye kumara icyumweru bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Dr Murangira B.Thierry, umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, yavuze ko aba bantu bafashwe bakurikiranweho ibyaha by’ubujura bw’amafaranga menshi yibwe muri Banki imwe ikorera mu Rwanda. Bikaba bikekwa ko bifitanye isano n’ibikorwa byo gutera inkunga iterabwoba (terrorism financing). Ubu birimo gukorwaho iperereza kandi ko 60 % by’abakekwa bamaze gufatwa, ndetse iperereza ku byaha bakekwaho rirakomeje.
Abagombaga gukora ubukwe na bagenzi babo bakurikiranyweho ubujura bw’amafaranga yibwe muri Banki, ndetse bikavugwa ko bifitanye isano no gutera inkunga iterabwoba.