in

Kigali: Imvura yaraye iguye i Nyarugenge yasize abantu iheruheru isenya amazu n’amashuri – (Amafoto)

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kigali mu tugari twa Mwendo na Rwesero, mu ijoro rya tariki 13 Nzeri 2023 haguye imvura ivanze n’umuyaga yangiriza byinshi.

Mu byo yasenye harimo ibyumba by’amashuri bya G.S Mwendo, inzu z’imiryango 12 yari ituye mu mudugu batujwemo na Leta, muri IDP Makaga Rwesero.

Yari imvura nyinshi ivanzemo inkuba n’umuyaga mwinshi, yasenye ibyumba by’amashuri 6 n’ibikoni byasambutse ibisenge biraguruka, inzu z’imiryango 12 n’ibisenge by’inzu 12 z’abaturage.

Abaturage bahuye n’ibi biza bacumbikishirijwe mu baturanyi babo, mu gihe hagishakwa uburyo bwo gusana izo nzu.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umwana w’imyaka 15 ukora imodoka zigenda akomeje guzenguruka i Kigali akusanya amafaranga azamufasha gutangira amashuri yisumbuye

Prince Kid n’umwavoka we bavumbuye ikintu gikomeye kigaragaza ko ibimenyetso bibashinja ari ibihimbano, urubanza rwabuze gica ubu hatangajwe itariki umwanzuro uzasomerwaho