in

Kigali: ibyabaye ku mugabo wishe mugenzi we amuziza amafaranga 800

Umugabo ushinjwa kwica mugenzi we amuziza amafaranga 800 yaburanishijwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyaha cyo kwica mugenzi we, amukubise umukoropesho muri nyiramivumbi kuko yari avuye kumuzanira inkwi maze rumuhanisha gufungwa burundu.

Uru rubanza rwaburanishijwe mu kirego kihutirwa muri iki cyumweru, ruregwamo umugabo wakubise mugenzi we witwa Ntamakemwa Jean Baptiste bikamuviramo urupfu.

Ubushinjacyaha buburana n’uyu mugabo, mu rubanza rwabaye muri iki cyumweru tariki 09 Mutarama 2023, Ubushinjacyaha bwavuze ko nyakwigendera yatumye uyu mugabo inkwi zo gucana, azimuzaniye amwishyurza amafaranga 800 Frw babanza guterana amagambo.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa yahise yinyabya azana igiti cyari gikwikiyemo umukoropesho akimukubita muri mu mutwe ku gice kitwa nyiramivumbi, ahita yikubita hasi ata ubwenge aza no kwitaba Imana.

Uregwa iki cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, yakemereye mu nzego zose yabarijwemo, yaba mu Bugenzacyaha ndetse no mu Bushinjacyaha, akagisabira imbabazi.

Uru rubanza ruregwamo uyu mugabo wasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cyo gufungwa burundu, rwahise rupfundikirwa, rukazasomwa mu cyumweru gitaha tariki 17 Mutarama 2023.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Muhanga: Umugabo ari kurira ayo kwarika nyuma y’urupfu rw’umugore we rwamuturutseho

Gatsata: Biracyari urujijo ku muntu wataye uruhinja mu musarani