in

Kigali! Habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser yagonze moto yari iriho abantu babiri bigiriye muri Cartier

Kigali! Habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser yagonze moto yari iriho abantu babiri bigiriye muri Cartier.

Ku Gicamunsi cyo kuri uyu Kabiri ahagana mu ma Saa Cyenda nibwo imodoka yo mu bwoko bwa LandCruiser yagonze moto abari bayiriho barakomereka cyane.

Ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Landcruiser yambaye prake ya RAB 512 P yavaga mu muhanda kanombe-Busanza ihazwi nko kuri Radari yagonze Moto ya Scuter yaritwaye abantu babiri berecyezaga ahazwi nko kuri Airforce.

Iyo modoka yashatse gukata yerekeza mu gahanda ko muri ‘Cartier’ Niko guhita igonga moto.

Ku makuru abari aho bahaye Igikanews dukesha iyi nkuru ni uko haba uwari utwaye imodoka n’uwari utwaye moto nta numwe wari uri mu makosa.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Iyi nkuru noneho iragarukira he? Umwana Diamond Platnumz yabyaranye na Hamisa Mobetto yongeye kurikoroza

Kayonza: Mudugudu yakubiswe iz’akabwana nyuma yo gusanga indaya ye bayisohokanye mu kabari agatangira guteza akavuyo