in ,

KIGALI: Dore uko indaya zikoreye umuntu ishyano

?????????????????????????????????????????????????????????

Ni mugitondo ahagana saa 8h:00  akazuba kararashe mu mujyi wa Kigali kimwe n’ahandi mu Rwanda hose,ndikumanuka mu Murenge wa Nyarugenge ,akagari ka Kiyovu,umudugudu wa Cercle Sportif nerekeza i Gikondo mu muhanda nyabagendwa.

Ntaragera mu gishanga gitandukanya umurenge wa kicukiro na Nyarugenge mpasanze isinzi ry’abamotari n’abaturage benshi buzuye mu muhanda maze bateze amatwi umuntu umwe wakomeretse mu mutwe uri kubabwira n’ijwi rirenga nanjye ngize amatsiko yo kumva  mukobwa wagaragaranaga agahinda n’umubabaro

Image result for Indaya kigali

Muri icyo kivunge cy’abantu bangana na 50-60  bashungereye uwo bitaga indaya kandi nawe akabyiyemerera byari bigoye kumugeraho ariko bishoboka,Nyuma yo kumugeraho ntabwo yanze kuvugira kuri Micro ya YEGOB kabone nubwo bitewe n’ibyo yavugaga harimo ibiteye usoni kuburyo tutahisemo kubumvisha amajwi ye  gusa yatubwiye inkomoko y’igikomere yari afite mu mutwe.

Mu gahinda gakomeye kavanze n’amarira n’amaraso bishoka ku matama yatubwiye ko kugira ngo akomereswe yahamagawe n’umusore warutwaye imodoka ya Parado ,ifite ibirahure by’umukara(Yari iparitse aho )

ati ” uriya musore (amunyereka ndetse amutunga agatoki) yampamagaye kuko hari abandi basore babiri bari bamubwiye ko yabazanira  umukobwa, gusa nsinarinzi ko afite abandi bakobwa babiri mu modoka ,nkimara kugera mu modoka nsinarinzi ko abo bakobwa bandakariye ,tugeze imbere gato babakobwa batangiye kuniga mbese banta ku wa kajwiga kugeza ubwo ninyariye,ubwo banigaga natakaga cyane nuko tugeze imbere ya Ecole Française  (iruhande rwa LDK) banjugunya hasi nikubita mu muhanda .

Kuko narinkiri gutaka ntabaza kandi hari abagenzi benshi biganjemo ababyeyi bazanye abana ku ishuli umushoferi yabonye ndibumuteze ibibazo arongera ahita anterura nk’umufuka ankubita mu modoka,kuko nakomezaga gutaka kubera ububabare no gushaka ubutabazi n’ubundi ba bakobwa  barongera banjyaho baraniguza noneho tugeze aha,akata imodoka ayijya muri aka kayira katari  nyabagendwa n’ubundi anjugunya hanze y’imodoka mpita nkomereka mu mutwe ntaka cyane  abaturage barahurura ,bamubuza kugenda “

 

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ashaka ko ari umushoferi n’abo bakobwa(indaya) babiri  bashyikirizwa abashinzwe umutekano kuko ngo bashatse kumwica cyane ko ngo yanizwe akumva ubuzima bugeze ku iherezo dore  ko yari yinyarira bigaragara n’amaso ndetse wanabimwumvaho n’amazuru

ati ” kuba nageze aho ninyarira naringeze ku bwa burembe kandi ikindi nakomerekejwe mu mutwe n’abantu ntari mfite ideni,n’abantu tutari dufite icyo dupfa ndetse ntanazi……[] ubu ndemera ko niyo haba kuri televiziyo ndibujyeyo ariko nkarenganurwa kuko ndi mu gihugu gifite umutekano,ntabwo napfa ubusa gutya nk’imbwa “

 

Uyu mukobwa wiyemereye ko ari indaya ,yavuze ko abiterwa no kubura imibereho gusa na none ngo abonye ubuzima yabivamo,kandi ikindi ngo abakobwa atazi ntabwo azi impamvu bamugiriye nabi ndetse n’umushoferi udafite umutima ntazi icyamuteye kumuterera hanze y’imodoka kugeza amenetse umutwe, bityo ngo ashishikajwe nuko baryozwa  icyo bamuzizaga ariko bakakimubwira bamaze kumuvuza.

 

Akivuga ibi Polisi y’u Rwanda yahise ihasesekara maze ihita ifata uwo mushoferi n’izo ndaya ebyiri  ndetse nawe bajya kubacumbikira kuri Station ya Nyarugenge kugira ngo ikibazo gikemurwe giherewe mu mizi.Ngayo Nguko

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Twisekere: Nari nkuzaniye telekomande

Real Madrid igiye gukora ibintu bitari byarigeze biyibaho mu myaka isaga 20 yose ishize (amafoto)