Abafite ababo bashyinguye mu irimbi ryuzuye rya Nyagatovu mu Murenge wa Kimironko, ho mu Karere ka Gasabo, bahangayikishijwe n’abajura baza kwiba ibyuma byubatse imva (fer à béton) zitwikiriye imva maze bakazisiga zasamye.
bamwe mu baganiriye na Kigali Today dukesha aya makuru, bavuga ko bababazwa no gusanga imva sishyinguyemo ababo zirangaye.
Umubyeyi witwa Alexia wari wazanye n’umuryango we kwibuka umugabo we uharuhukiye, na we yagize ati “Twaje kwibuka umugabo wanjye uruhukiye hano. Umwaka ushize twaraje dusanga barasenye batwara ferabeto ariko kuko tuza buri mwaka turongera tukahubaka kugira ngo hadakomeza harangaye”.
Undi uvuga ko Nyirarume ahashyinguye kuva mu mwaka wa 2000 yagize ati “Iri ryari irimbi rikomeye, twishyuraga amafaranga menshi ku buryo n’ubwo uwo rwiyemezamirimo yaba atakihakorera, bari bakwiye kuhacungira umutekano, dore ni ibihuru gusa. Ubundi aha aba ari ubuturo bwa nyuma bw’umuntu, bari bakwiye kuharinda ndetse hagakorerwa amasuku”.
Uwitwa Mbonyumugenzi Télesphore yagize ati “Nta mutekano dufite, abaza kwiba hano ku irimbi natwe baratwiba. Duhangayikishijwe n’umutekano muke uhari.