in

NdababayeNdababaye NdabikunzeNdabikunze

Kigali: Agahinda k’umubyeyi ufite umugabo utwite||Abaganga bamubwiye amagambo akomeye.

Umunyarwanda yaravuze ati:”umubiri ubyara udahatse“, nibyo byabaye kuri uyu mugabo utuye mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali wabyimbye inda ,none abantu bakaba baramuhaye akato ngo aratwite ari umugabo.

Clemantine umufasha w’uyu mugabo avuga ko ibi byatangiye muri Mutarama uyu mwaka, ubwo uyu mugabo yatangiraga kubyimba amaguru ,ndetse akabyimba inda mu buryo bukabije.Inda ye yakomeje gukura ndetse atangira kujya abura umwuka.Baje kumujyana mu bitaro bya Kibagabaga nyuma bakomereza muri CHUK aho abaganga baje kwemeza ko uyu mugabo ashobora kuba arwaye impyiko kubera amazi menshi yuzuye mu mubiri we.

Uyu mudamu avuga ko yakomeje kugerageza kumuvuza ariko ubushobozi bukaza kumubana bucye.Bamushyize ku mashini ziyungurura amazi mu mubiri zikora nk’impyiko bamubwira ko azajya yishyura ibihumbi 100 buri munsi hanyuma asanga atazayabona.

Clemantine avuga ko bahise bataha ajya kumurwariza mu rugo ,nubwo kwa muganga bari baramubwiye ko kugirango umugabo we akire hakenewe nibura miliyoni zirenga 10 kugirango azajyanwe mu Buhinde kuvurirwayo.

Clemantine avuga ko ubuzima babayemo atabona ayo mafaranga.Uyu mugabo bamuvoma buri cyumweru litiro umunani zamazi,kubera ko bamupfumuye ku nda aho bacisha amazi bisaba ko yambara pamper.Uyu mubyeyi avuga ko bitamworoheye kuko aramuryamisha,amuhindukiza ,akamugaburira,akamwuhagira kuko byose atashobora kubyikorera.

Ni umuryango utifashije dore ko avuga ko acuruza agataro i Nyabugogo aho ahora acunganwa n’amasaha kugirango ajye guhindurira umugabo we pamper kuko iyo atinze asanga aho aryamye habaye ikidendezi.Avuga ko kwa muganga bamusabye kumugaburira ibiryo byisosi ,jus ya beterave nimbuto kandi adafite ubushobozi bwo kubigura.

Clemantine avuga ko ababazwa cyane n’abatoteza umugabo we bavuga ngo aratwite,ndetse akavuga ko bamwe batagikandagira iwe mu rugo,aho anyuze baramukoba ngo “dore wa mugore ufite umugabo utwite”.

 

Ahora yambaye pamper

Asoza atanga ikifuzo cye ,avuga ko akeneye inkunga yo kuvuza umufasha we ,uzavurirwa mu gihugu cy’u Buhinde.Uwakwifuza kumufasha cyangwa kumusura yakoresha iyi numero ya telefoni:+250789676991 ibaruye ku mazina ye Clemantine.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Live: Umuhango wo Kwita Izina #VisitRwanda

Umufana yibasiye Mwiseneza Josiane nyuma y’ifoto yashyize hanze