in

YEGOKOYEGOKO

Kigali: abantu bakijijwe n’amaguru kubera inzoka yabinjiranye mu kabari

Abantu bari bicaye mu kabari basoma agatama batunguwe no kubona inzoka ibinjiranye mu kabari maze bakizwa n’amaguru. Ibi byabereye mu kabari gateganye na Sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo , i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Ntabwo hamenyekanye uburyo iyi nzoka ireshya na metero imwe yaba yageze muri aka kabari kuko kari ku muhanda neza kandi nta bihuru bihegereye ku buryo ari ho yaba yanyuze ikinjiramo.

Mu baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bakijijwe n’amaguru bikanze ko iyi nzoka ari intererano.Byarangiye abasore b’inkorokoro bari hafi aho bishe iyi nzoka kugirango hatagira uribwa nayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda :Wa mukobwa uherutse kuruma ururimi rw’umusore wamuhaye impano y’akenda k’imbere avuze uko byagenze.

Ifoto ya Clapton Kibonge yikoreye agataro yatembagaje abafana be kuri instagram (yirebe hano)