Mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) , hari abana bavutse bafatanye barimo kuhakurikiranirwa. Umuganga urimo kubakurikirana witwa Dr Ntaganda Edmond, avuga ko hari icyizere ko abo bana bashobora kubaho, nubwo ibikorwa byo gutandukanya ibice by’umubiri by’abo bana bifatanye bizakorwa mu byiciro.
Mu kiganiro na RBA dukesha iyi nkuru, Dr Ntaganda Edmond, yasobanuye impamvu aba bana bavutse bafatanye.
Yagize ati “Uburyo abana batandukana, batandukana bameze nk’insoro ubundi iyo bazaba impanga, rero nk’iyo hari igihe uko gutandukana kutarangiye, nibwo bashobora kuvuka bafatanye”.
Ku bijyanye no kubaho kw’abo bana, Dr Ntaganda yavuze ko bashobora kubaho, yemeza ko igikorwa cyo kubatandukanya kizakorwa mu byiciro.
Yagize ati “Icyizere cyo kiba gihari, gusa igikorwa cyo kubatandukanya, ni igikorwa kigoye, akenshi gikorwa mu byiciro.
Abangaba rero bavutse hari n’ibindi bibazo bafite by’ingingo zimwe na zimwe zidakora, nk’aho kwitumira ntaho bafite, ubu rero ni cyo gikorwa tugiye kujyamo cyo kubafasha, kugira ngo tubashakire aho kwitumira. Noneho ibindi bizakorwe nyuma