Abamotari bakoze igisa nk’imyigaragambyo bafunga imuhanda ari nako bavuza amahoni menshi cyane mu muhanda rwa gati aho bashaka ko barenganurwa kubera ikibazo cya Mubazi zigiye kubakenesha.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu ahanagana i saa tatu z’igitondo mu muhanda uva mu mugi kuri Apacope ujya kuri Police ku Muhima.
Ubwo umunyamakuru wa BTN TV dukesha iyi nkuru yahageraga yasanze aba bamotari baparitse mu muhanda rwa gati bari kuvuza amahoni.
Bamwe mu bamotari baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko impamvu bakoze ibi ari ukubera ikibazo cya Mubazi zigiye kubakenesha.
Abamotari bavuze ko mubazi ibakatisha amafaranga iyo police ibafashe bigatuma bajya mu ideni kandi nta kintu kirenze Mubazi iba yabazaniye. Ikindi kibazo ngo ni esanse yazamutse kandi igiciro cya Mubazi ntikizamurwe
Mu gihe aba bamotari bari mu muhanda baje kuhakurwa na police ishami ryo mu muhanda.
Videwo